Thank You for Visiting Us!

We appreciate your time and interest in Umucyo w'Isabato. Your support helps us share the light and truth of the Sabbath with others.
Stay connected by subscribing or following us on social media, and may the blessings of the Lord of Sabbath be with you always!

Ikaze

Uhawe Ikaze ku Umucyo w'Isabato

Menya ukuri kwerekeye Umucyo w'Isabato

Urahishurirwa ibyiringiro, ubwenge n’ukuri binyuze mu kumenya Isabato mu Isi y’umwijima

"Wibuke kweza umunsi w'isabato." (Kuva 20:8)

Umucyo w'Isabato ni iki?

Ni umushinga w’ivugabutumwa washinzwe na Eric Habyarimana afatanije na Ndanyuze Elieze. Wavukiye mu biganiro mpaka ku myumvire ku ngingo y’isabato mu buzima bwa gikristo. Inshingano yacu ni ukwamamaza ukuri kwerekeye Isabato mu mahanga yose dukoresheje inyandiko, ibitangazamakuru byo kuri interineti, ndetse n’amateraniro y’ivugabutumwa aho abantu batuye.

Kubera iki Dutinze ku Isabato

Benshi bananiwe kumenya umunsi w'isabato nyakuri. Ese Ni ku wa karindwi (Saturday/Samedi), cyangwa ni ku cyumweru? Vumbura ibimenyetso bya Bibiliya byerekana neza yuko umunsi wa karindwi w'icyumweru ari wo sabato y'ukuri, yahawe umugisha n'Imana ubwayo.

Shyigikira Uyu Murimo

Dufashe gukwiza hose Umucyo w'Isabato

Inkunga yawe izemerera Umucyo w’Isabato gukomeza gusangiza abandi ukuri kw’Isabato, gutanga ibyiringiro ku basonzeye ukuri, no kwagura ibikorwa byacu byo kubegera. Impano zose zidufasha kugeza ku bantu benshi umucyo w’Ijambo ry’Imana no gushimangira ibikorwa byacu by’ivugabutumwa.

Tera inkunga Imishinga Yacu: Dufashe kujya imbere ushyigikira imishinga y’ingenzi dufite nko kubaka ibiro by’Umucyo w’Isabato, gushyiraho studio itunganya videwo zica ku muyoboro wa YouTube, no gutegura amateraniro y’ivugabutumwa [Amavuna].

Ntusuzugure icyo ugiye gutanga: Inkunga yawe izafasha gutera benshi kwiga Bibiliya, gahunda z’amavuna, no gukwirakwiza inyigisho z’ingenzi zerekeye Isabato.

Ibyigisho Bishya

Cukumbura ukuri kw'Isabato Wimbitse

Isomere ibyigisho bishya ku ngingo y'Isabato ya Bibiliya, amakuru ya gihanuzi, hamwe n'ibyabaye bijyanye no gushyirwaho kw'amategeko y'icyumweru.

Zefaniya – Urugendo rwo Kwizera

Zefaniya – Urugendo rwo Kwizera

Zefaniya Ndacayisaba – Urugendo rwo Kwizera: Kuva mu gutukwa ukabona Ibitangaza – Guhagarara ushikamye ku Isabato y’Imana.

Tugumane

Duhamagare

+32 488 30 70 90 /+250 786 873 047

Twandikire

info@umucyowisabato.org

Scroll to Top