Thank You for Visiting Us!

We appreciate your time and interest in Umucyo w'Isabato. Your support helps us share the light and truth of the Sabbath with others.
Stay connected by subscribing or following us on social media, and may the blessings of the Lord of Sabbath be with you always!

Zefaniya – Urugendo rwo Kwizera

Inkuru ya Zefaniyah: Ubuzima bushikamye ku kwizera no kwihangana

Zefaniya Ndacayisaba - Urugendo rwo Kwizera: Kuva mu gutukwa ukabona Ibitangaza - Guhagarara ushikamye ku Isabato y'Imana.

Zefaniya yavukiye ku musozi wa Musagara, muri komine ya Matana, intara ya Bururi ho mu Burundi. Akiri umwana muto, yakundaga cyane kumva radiyo. Umunsi umwe, ubwo yageragezaga gushaka umurongo wa radiyo yafata, mu buryo atari yiteze  yageze ku murongo wa radiyo y’Abadiventisiti ukorera muri icyo gihugu witwa “Agakiza”. Yahise akururwa n’indirimbo nziza zumvikanagaho, bituma atangira gukurikirana ibiganiro n’ibyigisho byacaga kuri iyo radiyo.

Binyuze kuri Radiyo Agakiza, Zefaniya yatangiye kumenya ukuri kw’ibyo Bibiliya yigisha, ibintu atigeze yumva mbere hose. Yamenye uburyo bw’ukuri bwo kubatizwa, ibijyanye n’imimerere y’abapfuye, kandi cyane cyane, yamenya iby’umunsi w’isabato. Ibi byatumye atangira gukurikira Yesu Kristo, yiyemeza kujya akurikiza amahame ya Bibiliya uko yakabaye.

Nyamara, imbogamizi idasanzwe muri urwo rugendo rushya yari imutegereje: nta rusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi rwari hafi aho. Zefaniya yatangiye kubahiriza isabato y’umunsi wa karindwi, ariko ku cyumweru akajya mu rusengero rw’Abangilikani yari asanzwe asengeramo kugira ngo asabane n’abandi. Ariko uko igihe cyagendaga gihita, yasanze atakibonera umunezero mu gusengera mi idini y’’abangilikani nk’uko byahoze. Nuko yanzura burundu kutazasubirayo ukundi.

Icyo gihe, kuba Zefaniya yarafashe umwanzuro wo gukomeza isabato byatumye abaturanyi be bamuseka cyane. Mu karere k’iwabo, icyumweru bo bita “ku wa Mungu” ni wo munsi w’icyubahiro wo gusengaho; kumubona rero  ahinga ku cyumweru byabaye ibintu bitangaje. Abaturanyi be baramusekaga, ndetse n’umuryango we watangiye kumukangisha ibihano. Kwizihiza isabato wenyine byari urugendo rw’inzitane, ahanganye n’igitutu n’uruhuri rw’ibibazo.

Mu mwaka wa 2016, Zefaniya yamenye ko hari urusengero rw’Abadiventisiti mu gace kitwa Bisoro. Yatangiye kujya akora urugendo rw’amasaha abiri agiye gusengerayo, maze abatirizwa mu rusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi aho mu Bisoro.

Uru rugendo rw’ukwizera kwa Zefaniya ntirwari rworoshye. Nyuma yo kwinjira mu itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yahuye n’ibibazo bikomeye. Umuryango we waramutereranye, maze abaho ahanganye n’ibibazo by’amikoro kugira ngo abashe kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho. Ariko igitangaje, ku bw’imbabazi z’Imana, yashoje amasomo ye atsinze neza.

Mu mwaka wa 2020, umuhati udacogora wa Zefaniya watangiye kwera imbuto. Umusore witwa Egide yemeye ukuri kw’Isabato, maze batangira gufatanya urwo rugendo. Bombi babaye Abadiventisiti ari bo bonyine, bahagarara hamwe mu kwizera kwabo. Mu kwezi k’Ukwakira 2022, abayobozi b’itorero bohereje umuvugabutumwa muri ako gace Zefaniya na Egide batuyemo witwa Celestin Niyonkuru aho i Musagara. Celestin yabaye mu muryango wa Egide, kandi ni we watangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga asaba Abadiventisiti bo mu tundi duce kuza kubafasha kubwiriza ubutumwa bw’ukuri kw’iki gihe ii Musagara.

Mu kwezi kwa kane kwa 2023 itsinda ry’amakorali ryitwa Urunani, hamwe n’abavugabutumwa batandukanye, baje muri Musagara gukora igiterane cy’icyumweru kimwe. Bakoraga ivugabutumwa ryo mu ngo kandi bategura amateraniro kuri uwo musozi. Zefaniya yarebaga atangaye, abantu bigeze kumuseka batangiye kumva no kwakira ubutumwa bw’ibyiringiro bwavugwaga.

Kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2024, urusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi rwa Musagara rwari rumaze kugira abizera 51 babatijwe, rukaba ari rwo rusengero rufite abayoboke benshi mu ntara ya Bururi. Umucyo w’Isabato umaze gukora ingendo ebyiri z’ivugabutumwa muri Musagara, imwe mu Ukuboza 2023, indi muri Kanama 2024; tukaba turi abahamya b’ibitangaza Imana yakoreye muri ako gace.

Uyu munsi, Zefaniya yishimiye cyane kubona abantu bigeze kumuseka bemera ukuri kw’isabato, bakakira ubutumwa bw’ibyiringiro. Ukwizera kwe kwigeze kugeragezwa, ubu kwahindutse ubuhamya bukomeye ku buntu n’imbaraga z’Imana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top